Kampani ya JALI investment Ltd ishinzwe gutwara abagenzi mu modoka yasubije Akarere ka Muhanga miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda kari gafite muri gare, igahita iyegukana 100% irangije kwishyura imigabane.

Iki cyemezo cyo gusubiza Akarere ka Muhanga imigabane ya miliyoni 170Frw cyafashwe n’Inama Njyanama y’Akarere, mu minsi ishize.

Amasezerano yo gushyira mu bikorwa iki cyemezo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira, 2021 ashyizweho umukono n’impande zombi.

Perezida wa Jali investment Ltd, Nsengiyumva François avuga ko amasezerano bagiranye n’Akarere yemezaga ko umwe ashatse kuvamo, yakwegurira mugenzi we gare 100% uwavuyemo agasubizwa imigabane yatanze, ari byo bikozwe uyu munsi.

Nsengiyumva yavuze ko imigabane basubije Akarere ihwanye na 6,6% yose hamwe muri gare.

Yagize ati ”Politiki ya Leta tugenderaho igamije guteza imbere urwego rw’abikorera.”

Nsengiyumva avuga kandi ko bazakomeza guha abaturage serivisi nziza bifuza. Cyakora akavuga ko iyo migabane yose bazayishyura mu byiciro kuko batayabonera rimwe ko babanza kwishyura 30% bahereye uyu munsi amasezerano yashyiriweho umukono.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Kanyangira Ignace avuga ko nta gihombo bazagira kuko bayeguriye umufatanyabikorwa bari bayisangiye.

Gusa Kanyangira akavuga ko bazegukana gare 100% barangije kwishyura imigabane yose Akarere kashyizemo.

Yagize ati ”Twakoze imibare dusanga bazajya bishyura Akarere miliyoni n’ibihumbi 300 ku kwezi.”

Kanyangira yabasabye kubahiriza amasezerano impande zose zagiranye.

Ibi biganiro byo gusubiza Akarere imigabane kashoye muri gare, byari bimaze igihe kinini bihuza Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abahahagariye Jali investment ltd kuko Akarere kayishyuzaga imigabane ingana na 20% nk’ubutaka Gare ikoreraho.

Kanyangira akavuga ko baje kuvugurura ayo masezerano bahabwa 6,6% by’imigabane azishyurwa mu gihe cy’amezi 10.